POLITIKE

Bujumbura: Dr Eduard Ngirente yitabiriye inama ya 11 yiga ku bibazo byo mu Karere

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yageze i Bujumbura mu Burundi ahagiye kubera inama ya 11 yiga ku biba by’umutekano muke cyane muri DRC.

Dr Eduard Ngirente wagiye i Burundi ahagarariye Perezida Kagame yahageze kuri uyu wa 05 Gicurasi 2023, aho ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura cyitiriwe Melchior Ndadaye, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakiriwe na mugenzi we w’u Burundi Gervais

Babinyijuje ku rukuta rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda banditse ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yageze i Bujumbura, mu Burundi aho yitabiriye Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’Ubutwererane muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Inama yitabiriye iraba kuri uyu wa 6 Gicurasi 2023 yabanjirijwe n’izindi zabaye kuva tariki ya 2 Gicurasi 2023 harimo iyahuje ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga kuri uyu wa 4.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yitabiriye inama ya 11 ibera i Bujumbura

Yitabiriwe kandi n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika nka Angola, Afurika y’Epfo, Mozambique, Malawi na Zambia.

Muri iyo nama hazabaho gusuzuma ibyagezweho n’inama yindi nk’iyi ihagarikiwe na ONU yabaye muri Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia, ahasinywe amasezerano agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo.

Inama y’i Bujumbura kandi irasuzuma ibyagezweho n’amasezerano yo kugarura amahoro ya Luanda na Nairobi.

Umushyitsi Mukuru ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, biteganyijwe ko agera i Burundi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu aturutse i Nairobi muri Kenya.

Kuwa gatandatu António Guterres azahura na Perezida Evariste Ndayishimiye n’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bazaba bari i Bujumbura.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

5 days ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

6 days ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

6 days ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

6 days ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

6 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

7 days ago