Nyanza: Abayobozi b’ikigo cy’amashuri barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Abakozi babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ni impamvu yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri. 

Inyandiko UMUSEKE ufitiye kopi dukesha iy’inkuru zigira ziti “Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo, maze uwo mutetsi nawe atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana, umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda”

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati “Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”

Icyakora cyo bamwe mu bayobozi baregerwa muri iyo nyandiko barimo Florentine Karekezi ushinzwe umutungo w’ishuri yirinze kugira icyo atangaza avuga ko byabazwa umuyobozi w’ishuri.

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yabyitarutse avuga ko adashinzwe ibyerekeye ibiryo.

Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero; aho Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘wikendi’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye atari iby’ishuri.”

umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme mu byo yatangarije UMUSEKE yavuze ko ikibazo bacyumvise kandi batangiye kugikurikirana n’ibinaba ngombwa bazabikurikirana nk’urwego rw’ubuyobozi.”

Src: UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *