Bianca Censori uvugwa mu rukundo n’umuraperi Kanye West yakuriye inzira ku murima umuntu wagerageje kumusaba aka numero amubwira ko yamaze kurongorwa.
Umushushanyi, Bianca Censori byarangiye yemeje ko yamaze gushakana n’umuraperi akaba n’umushushanyi w’umunyamideli Kanye West mu mashusho akomeje gusakazwa hanze.
Umwe mu bahanzi bakizamuka witwa Gratefulboy Nue yashatse gufatirana Bianca w’imyaka 28 mu cyumweru tuvuyemo ubwo yaragiye guhaha mu iduka ricuruza imyenda.
Censori wari muri iryo duka uwo muhanzi Gratefulboy atangira kumufata amashusho ari nako amubaza bimwe mu bibazo.
Yumvikanye abwira Bianca ati “Uri mwiza cyane, nitwa Nue”, uyu mugore wagaragaza uguseka kumaso yahise amusubiza ati “Urakoze nishimiye guhura nawe.”
Nue yaramubajije ati “Wowe ukomoka muri Los Angeles”, undi amusubiza ko ati “Yego.”
Nue nawe yahise amubwira ko nawe yimukiye muri ako gace vuba.
Bianca nawe yahise amubaza aho akomoka undi amusubiza ko akomoka muri Chicago.
Nue wabaye nk’ukururwa n’ubwiza bw’uyu mukobwa wagaragaza uguseka muri kamera yamubwiye ko afite amaso meza.
Yakomeje kumubaza nimba yaje aho muri iryo duka guhaha, ni mugihe telefone ye ngendanwa yari itangiye gusona.
Censori yahise amusubiza ngo ‘Yego’ nawe? Umusore amwemerera ko nawe yari yaje gushaka imwe mu ikabutura.
Uyu muhanzi yakomeje kumubaza nibwo yahise amusaba numero ngendanwa undi amusubiza ko yamaze ‘kubaka’ amwereka n’impeta.
Gusa Nue yagaragaje gutungurwa mbere y’uko akuraho camera.
Abafana batangajwe n’imyitwarire myiza y’umugore wa Kanye muri ayo mashusho, benshi batungurwa n’imyitwarire ye kuri uwo muntu atarazi.
Umwe yarashubije ati “Ni mwiza cyane,” naho uwa kabiri yaranditse ati “Arasa cyane n’utandukanye kandi arirekuye, afite imico myiza, ntabwo yiziritse na gato.”
Benshi bishimiye uyu mukobwa bavuga ko byaba ari byiza kumva yaba yarashakanye na Kanye West (Ye).
Nk’uko amakuru abivuga ngo Kanye West na Bianca Censori ukomoka muri Australia mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka bakoze imihango y’ubukwe mu buryo bw’ibanga rikomeye, uyu mukobwa kandi ni umwe mu bashushanyi b’ibikorwa bya kompanyi ya Kanye West bizwi nka ‘Yeezy’.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…