Goma: Umuryango w’umugabo, umugore n’abana bishwe n’inkongi y’umuriro washenguye benshi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 22 Gicurasi 2023, mu Burasizuba bwa DR Congo mu Mujyi wa Goma habaye inkongi y’umuriro wishe abantu barindwi.

N’inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye kubera urupfu rw’agashinyaguro bamwe mu bapfuye n’uwo muriro barimo n’umuryango warugizwe n’umugabo, umugore n’abana be batatu baguye murugo rwabo ahazwi nka ‘quartier’ Himbi mu mujyi wa Goma.

Iyo nkongi yabaye mu ijoro ryo kuwa 22 rishyira 23 Gicurasi, yakomeje gukwirakwira henshi kandi bamwe mu babibonye banenga ku bushobozi bw’ubutabazi ko buri hasi bwa Goma.

Abaguye muri iyo nkongi y’umuriro nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru harimo Kaninda Joseph, umugore we Astrida wari utwite, abana babo batatu bato, n’umukozi wabakoreraga mu rugo.

Icyakora cyo n’ubwo hataramenyekana icyateye iyo mpanuka benshi ntibatinya kuvuga ko byaba bishoboka ko cyaba ari igikorwa cy’ubugome.

Muri iyo nzu yaguye umuryango wa Kaninda umuyobozi yavuze ko yavaye ivu, ndetse imirambo y’abanyakwigendera yavanywe muri iyo nzu ahari umucamanza n’umukuru w’umujyi wa Goma ikajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro mbere y’imihango yo kubashyirangura iteganyijwe nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *