Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono.
Ibi yabimenyesheje mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.
Ibi kandi Andrew yabihamirije ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko intandaro y’uku kwegura ni ibirori byiswe ukwimikwa k’umutware w’abakono byabereye muri ako karere ka Musanze.
Ati “Ntabwo nabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda.”
Inama y’Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Musanze nayo yemeje ubwegure bwa Rucyahana Mpuhwe Andrew ku mwanya w’Umujyanama mu Inama Njyanama y’aka Karere.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…