Uwari Visi Meya w’i Musanze yeguye ku mirimo ye nyuma kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono

Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono.

Ibi yabimenyesheje mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.

Ibi kandi Andrew yabihamirije ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko intandaro y’uku kwegura ni ibirori byiswe ukwimikwa k’umutware w’abakono byabereye muri ako karere ka Musanze.

Ati “Ntabwo nabereye urugero rwiza abandi Banyarwanda.”

Inama y’Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Musanze nayo yemeje ubwegure bwa Rucyahana Mpuhwe Andrew ku mwanya w’Umujyanama mu Inama Njyanama y’aka Karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *