Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya ‘Community Shield’

Nyuma yaho ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield cy’umwaka 2023 itsinze Manchester City, Perezida Kagame yayishimiye.

Ni mu butumwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa Twitter aho yagize ati “Ni ibyo kwishimira, Arsenal ibyo mwerekanye byatanze umusaruro, ibi nibyo dushobora gukunda.”

Ikipe ya Arsenal isanzwe inafitanye ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yegukanye igikombe cya Community Shield itsindiye kuri penaliti 4-1 ya Manchester City, ni nyuma yaho umukino wari warangiye ari igitego 1 kuri kimwe.

Arsenal yegukanye igikombe cya Community Shield itsinze Manchester City

N’igitego cya mbere cyari cyatsinzwe na Manchester City ku munota wa 77 gitsinzwe n’umukinnyi witwa Palmer ku mupira mwiza yarahawe na Kevin D. Bruyne wari winjiye asimbuye.

Mugihe umukino wendaga kurangira bari mu minota y’inyongera umukinnyi wa Arsenal Trossard yaboneye igitego cyo kunganya ku mupira yarahawe na Saka umukino urangira gutyo, biyambaza penaliti byarangiye Arsenal ibonejemo 4 nziza mugihe Manchester City yinjije imwe gusa.

Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe ya Arsenal yashimiye iy’ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Ubwongereza ku gikombe cya 17 cya Community Shield yegukanye.

Community Shield ni igikombe gihatanirwa mu Bwongereza ku ikipe iba yarasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere niya kabiri, kikaba igikombe kibanziriza shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *