IMIKINO

Messi yinjiye mu bakinnyi bamaze gutsindira ibitego byinshi Inter Miami mu gihe gito ayinjiyemo

Lionel Messi yamaze gufata umwanya wa kane mu bamaze gukora amateka yo gutsindira ibitego byinshi ikipe ya Inter Miami n’ukwezi kutaragera ayerekejemo.

Messi yatsindiye inshuro ebyiri Inter Miami mu mukino wa shampiona wabahuzaga na Dallas wari warangiye amakipe anganya ibitego 4 kuri 4 bakiyambaza penaliti.

Ibi byatumye uyu mukinnyi w’igihangange akomeza kugira intangiriro nziza mu ikipe ya Inter Miami dore ko kugeza ubu mu mikino ine gusa amaze gutsinda ibitego 7.

Nk’uko bitangazwa na Ian Hest, Messi kuri ubu amaze kunganya na mugenzi we Josef Martinez nawe ufite ibitego birindwi hamwe na Lewis Morgan ndetse na Rodolfo Pizarro.

Abakinnyi bonyine bamaze gutsinda ibitego byinshi kurusha Messi muri Inter Miami ni Gonzalo Higuain n’ibitego 29, hamwe na Leo Campana watsindiye Inter Miami ibitego 16 na Robert Taylor ibitego 8.

Higuain yinjiye mu ikipe ya Inter Miami hagati y’umwaka 2020 na 2022, abasha kuyikinira imikino 70.

ABAKINNYI BAMAZE GUTSINDIRA INTER MIAMI IBITEGO BYINSHI B’IBIHE BYOSE:

1. Gonzalo Higuain – ibitego 29 (2020-2022)

2. Leo Campana – ibitego 16 (2022-ubungubu)

3. Robert Taylor – ibitego 8 (2022-ubu)

4. Lionel Messi – ibitego 7 (2023-ubungubu), Josef Martinez (2023-ubungubu), Lewis Morgan (2020-2021), Rodolfo Pizarro (2020-2023).

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago