RWANDA

Perezida wa Pologne n’umugore we bari kubarizwa mu Rwanda

Perezida wa Pologne Andrzej Duda n’umugore we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, aho bombi baje mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe (Kigali) bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta

Umukuru w’igihugu cya Pologne n’umugore we batangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda nyuma y’uko bakubutse muri Kenya mu ruzinduko n’ubundi rw’akazi.

Byitezwe ko Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda muri uru ruzinduko bazahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganire ku mubano w’ibihugu byombi, banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe ko kandi bazasura n’Ikigo cy’abafite ubumuga cy’ubatswe n’Abihaye Imana ba Pologne i Kibeho mu Karere Nyaruguru.

Umukuru w’igihugu cya Pologne yazanye mu Rwanda n’umugore we
Perezida Andrzej yabanje kugirana ikiganiro cy’umwanya muto na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

11 hours ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 day ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 day ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 day ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 days ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago