Perezida wa Pologne n’umugore we bari kubarizwa mu Rwanda

Perezida wa Pologne Andrzej Duda n’umugore we Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda, aho bombi baje mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe (Kigali) bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta.

Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu Agata Kornhauser-Duda bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta

Umukuru w’igihugu cya Pologne n’umugore we batangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda nyuma y’uko bakubutse muri Kenya mu ruzinduko n’ubundi rw’akazi.

Byitezwe ko Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda muri uru ruzinduko bazahura na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganire ku mubano w’ibihugu byombi, banasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Biteganyijwe ko kandi bazasura n’Ikigo cy’abafite ubumuga cy’ubatswe n’Abihaye Imana ba Pologne i Kibeho mu Karere Nyaruguru.

Umukuru w’igihugu cya Pologne yazanye mu Rwanda n’umugore we
Perezida Andrzej yabanje kugirana ikiganiro cy’umwanya muto na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *