Killer Man wamamaye muri Sinema Nyarwanda yakoze ubukwe

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man yasezeranye imbere y’Imana ndetse n’Imbere y’Amageteko n’umugore we Shemsa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 ni bwo aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana mu Musigiti wo kwa Kadafi icyo Abayisilamu bita ‘Kufunga Ndoa’.

Niyonshuti Yannick (Killer Man) n’umugore we Shemsa bahawe icyemezo gihamya urushako

Nyuma y’uyu muhango ni bwo Killer Man n’umugore we bamaze imyaka 8 babana bagiye gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na benshi mu bakinnyi ba Sinema Nyarwanda basanzwe bakorana bya hafi na Killer Man barimo Nyambo, Aisha, Mitsutsu, Dogiteri Nsabi, Soroba n’abandi.

Nyambo basanzwe bakinana yitabiriye ubukwe bwa Killer Man

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2024.

Killer Man na Shemsa basezeranye nyuma y’imyaka umunani bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Aisha nawe yitabiriye ubukwe bw’inshuti yabo
Umunyarwenya Mitsutsu nawe yarahari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *