Rusizi: Yicishije umugore we ishoka

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe, ni nyuma yo gupafa igiti cyo gucana yari agiye gutema mu ishyamba ryabo.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Kagari ka Kiyabo mu Murenge wa Bweyeye kuri ku wa 8 Gasyantare 2023.

Daniel Ndamyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye yavuze ko uyu muryango wari umaze imyaka igera kuri ibiri ubana mu ntonganya, ku buryo batari bakiba mu nzu imwe.

Yagize ati ” Mu gitondo umugore yari agiye gutema igiti cy’urukwi, umugabo amusangamo umugore yirutse umugabo amwirukaho ahita agwa ahita amwaka ishoka yatemeshaga icyo giti ayimukubita mu mutwe ahita apfa.”

Gitifu Ndamyimana yavuze ko ntako ubuyobozi butagizengo bwigishe uyu muryango ngo uve mu makimbirane biranga birananirana.

Akarere ka Rusizi mu ibara ry’umutuku

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *