Burundi: Abarenga 10 nibo nibo bemejwe ko bishwe n’igitero cy’inyeshyamba zaturutse muri RDC

Byibuze abasivili 10 n’abasirikare 5 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro baturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru,tariki ya 25 Gashyantare 2024.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi avuga ko icyo gitero cy’inyeshyamba cyahitanye abantu 8, abandi barindwi barakomereka, ibiro bya Cndd-Fdd birasenyuka, imodoka ebyiri na moto ebyiri byangiritse.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bitwaje imbunda bagabye igitero baturutse muri RDC, bari bambaye imyenda y’ingabo z’Uburundi.

Ibi byabereye ku musozi wa Buringa, muri Komini ya Gihanga, Intara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’igihugu.

Bamwe mu bishwe ni abakomoka mu zindi ntara harimo Cibitoke (amajyaruguru ashyira uburengerazuba).

Aba bishwe bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uwo bafitanye isano muri ako karere.

Komisiyo yigenga y’uburenganzira bwa muntu yamaganiye kure cyo gitero cy’ubwicanyi cyagabwe nizo nyeshyamba gisa nicyabereye Vugizo mu mezi abiri ashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *