Burundi: Haravugwa igitero cya RED-Tabara ahitwa Buringa

Amakuru ataremezwa neza ava mu Burundi aravuga igitero cyagabwe n’umutwe witwa RED-Tabara muri zone ya Buringa, komini ya Gihanga, intara ya Bubanza.

Nta mubare w’abantu bapfuye cyangwa bakomeretse uramenyekana ariko icyicaro cy’ishyaka riri ku butegetsi ,CNDD-FDD,, cyaba cyashenywe n’inyeshyamba za RED-Tabara.

Imirwano hagati y’abasirikare ba leta (FDNB) n’inyeshyamba bivugwa ko yari ikomeje muri iyi ntara iherereye mu burengerazuba bw’u Burundi ubwo aya makuru yatangazwaga mu masaha 7 ashize na Emile Nibasumba nyiri ikinyamakuru Le Mandat.

RED-Tabara yaherukaga kugaba igitero mu Burundi mu mpera z’umwaka ushize. Igitero cyabereye muri Vugizo, hafi y’umupaka na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho Leta yemeje ko cyaguyemo abantu 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *