Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasubitse urugendo rwe rwerekeza I Victoria kubera kwikanga ibitero ku bibuga by’indege bitandukanye by’iki gihugu, nk’uko umuvugizi we George Charamba yabitangaje.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, taliki 01 Werurwe 2024, abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Zimbabwe, Robert Gabriel International Airport, bohererejwe ubutumwa bwanyujijwe kuri imeri(email), buvuga ko hashobora guterwa ibisasu.
Ubu butumwa bwahise bumenyeshwa perezida maze bituma indege yarimo isubira inyuma urugendo rurasubikwa.
Umuvugizi wa Munangagwa , yavuze ko ibyo byabaye mu rwego rwo gukaza umutekano w’umukuru w’Igihugu. Yagize Ati: “Mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu inzego z’umutekano ubu ziri maso cyane nyuma y’ubu butumwa nabwo bukomeje gukorwaho iperereza.”
Yavuze ko Mnangagwa yagombaga gutanga ikiganiro mu nama yabereye mu mujyi i Victoria , ariko ko yahagaritse urugendo rwe kugira ngo habanze gukorwa iperereza, anasaba abaturage gukomeza gutuza.
Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe byatangaje ko indege bwite ya Mnangagwa yabanje guhaguruka iminota mike yerekeza ku kibuga cy’indege cya Victoria Falls, ariko nyuma yo kumenya ayo makuru ihita isubira mu murwa mukuru Harare.
Nk’uko amakuru aturuka muri Zimbabwe avuga ko ngo indege ya Air Zimbabwe yari irimo abagenzi yafungiwe ahitwa Victoria Falls, mu gihe indege ya Kenya Airways yerekeje i Livingstone muri Zambia.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…