Niyo Bosco yahishuye kubyo kuririmba indirimbo z’Imana nyuma yo gukizwa

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka “Niyo Bosco” yahishuye ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwakira agakiza.

Niyo Bosco usanzwe umenyerewe mu ndirimbo z’Isi yabitangaje kuri Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente cyabaye kuri uyu wa gatandatu, aho avuga ko yakiriye agakiza ndetse agiye kujya aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihe abantu bari bamuzi mu ndirimbo zisanzwe z’Isi.

Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu myandikire y’indirimbo y’abahanzi benshi batandukanye aharimo nizo kuramya yagiye yandikira harimo n’abitwa Vestine na Dorcas igihe bose bari hamwe bagikorana na Murindahabi Irene.

Umuhanzi Niyo Bosco agiye kureka indirimbo z’Isi ayoboke iz’Imana

Niyo Bosco yinjiye mu bandi bahanzi bafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo z’Imana nyuma yo kwakira agakiza hamwe n’umuhanzi Ngabo Médard uzwi nga Meddy nawe yafashe icyo cyemezo undi muhanzi wavuze ko yakiriye agakiza ni Bulldog ariko we Yavuze ko azatareka kuririrmba ibyo yaririmbaga.

Niyo Bosco ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire y’indirimbo akaba azwiho ubuhanga bw’umurya w’inanga (Guitar), kuva yatangira urugendo rwa muzika 2020, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi amaze gushyira hanze twavugamo, ‘Urugi’, ‘Ishyano’, ‘Ubigenza Ute’ indirimbo yamugize uwari we, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’ n’izindi nyinshi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *