Kamonyi: Yagiye kwivuriza ku mupfumu birangira ahaguye

Umugabo witwa Singirankabo Xavier w’Imyaka 56 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi biravugwa ko yapfiriye ku muvuzi Gakondo (umupfumu) aho yari yagiye kwivuza.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere Aka Kamonyi bavuga ko uyu mugabo yavuye iwe aje kwivuza ku mukecuru w’Umupfumu ahageze ahita yitabimana.

Abo baturage bavuga ko mbere yuko uyu Nyakwigendera yitaba Imana yabanje kujya mu kabari afata Fanta nyuma nibwo yagarutse babahamagara ko arangije gupfa.

Umwe mu baduhaye amakuru utashatse ko Ibigwi dutangaza amazina ye, yagize ati “Yapfuye ataramara isaha ageze kuri uwo mukecuru, abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, Mukantaganda Rachel yabwiye IBigwi ko Singirankabo Xavier yaje kuri uyu mukecuru ahetswe n’umumotari ageze kuri urwo rugo araharembera ahita ahapfira.

Ati “Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza ko abo mu muryango bari bazi aho yaguye nuko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi ko ariho ari.”

Gitifu Mukantaganda avuga ko abo iwabo batwaye umurambo kujya kuwushyingura.

Nubwo Gitifu atemeje ko Singirankabo Xavier yapfiriye ku mupfumu, bamwe muri abo baturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo, bakavuga ko ariwo umurimo umutunze, cyakora bakavuga ko batazi icyamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *