Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ya Nyirakuru w’umuhanzi The Ben na murumuna we Green P wari utuye mu karere ka Kayonza witabye Imana.
Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga yapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”
Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.
Hari hashize amezi arindwi aba bahanzi bapfushije se ubabyara.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…