Nyirakuru w’umuhanzi The Ben yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ya Nyirakuru w’umuhanzi The Ben na murumuna we Green P wari utuye mu karere ka Kayonza witabye Imana.

Mukangarambe Yunia yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko benshi bo mu muryango we babivugaga yapfuye ubwo yajyanwaga kwa muganga.

Umwe mu bo abereye nyirakuru yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”

Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina. Abitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bibuka ifoto y’uyu mucyecuru abari hagati bateruye impano bombi bamugeneye.

Hari hashize amezi arindwi aba bahanzi bapfushije se ubabyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *