IMYIDAGADURO

Bruce Melodie yahishuye indirimbo ya mbere azashyira hanze mbere y’uko asohora ‘Album’

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje gushyirwaho igitutu n’abakunzi b’imiziki ye bamubaza igihe azongera kubagezaho indirimbo mugihe amaze igihe kitari gito batamuca iryera.

Mu kiganiro cya Live yagiriye ku rubuga rwa Instagram uyu muhanzi yijeje abakunzi be kutarambirwa kuko abahishiye byinshi birimo no gushyira hanze ‘Album’ ye yise.

Muri benshi bamukurikirana kuri urwo rubuga bagiye bahuriza hamwe babaza uyu muhanzi udaherutse gushyira hanze indirimbo nshya igihe yazongera kubaha iyindi.

Bruce Melodie utaciye kuruhande nawe yahise abasubiza ko ateganya gushyira hanze indirimbo nshya ibanziriza ‘Album’, iyo ndirimbo ikazaba yageze hanze mu Kwezi kwa Gicurasi anahishura ko izaba yitwa ‘Suweto’ akaba yarayikoreye mu gihugu cya Nigeria.

Ati “Muhumure rwose indirimbo nshya irabageraho bidatinze, ndabanza nshyire hanze indirimbo nshya mbere y’uko nsohora ‘Album’ izaba yitwa ‘Soweto'”.

Bruce yakomeje avuga ko ifoto aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze iherekejwe n’inanga y’umvikanamo ‘Saxophone’ iyo ndirimbo izaba irimo ako kantu.

Album ye izaba yitwa ‘Sample’ izaba igizwe n’indirimbo 16 itegeranyijwe amatsiko n’abakunda ibihangano by’uyu muhanzi umaze kwigarurira abatari bake.

Ku ruhande rwa Bruce avuga ko yizeye ko iyi Album abakunzi be bazayikunda kuko yagerageje gushyira injyana zose zishoboka n’abahanzi batandukanye bakomeye by’umwihariko babarizwa mu Karere, aho yanavuzemo nka Bien-Aime wabarizwaga mu itsinda rya Sauti Sol ko indirimbo yabo yamaze kurangira ndetse uyu muzingo we ukazaba uriho n’umuraperi umwe wahano mu Rwanda ariwe Bull Dogg.

Bruce Melodie avuga ko arimo gutegura uburyo bwiza bwo kuzamurikira abakunzi be ‘Album’ kugira ngo bizagende neza.

Bruce Melodie aherereye muri Amerika mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye yise ‘When She is around’ yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare Shaggy.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago