INKURU ZIDASANZWE

Ijambo ry’umugore wa nyakwigendera Dr Adel Zrane ryakoze benshi ku mutima ubwo yamusezeragaho atwite

Abayobozi batandukanye barimo n’abakinnyi b’ikipe ya APR Fc basezeyeho bwa nyuma Dr Adel Zrane warusanzwe ari umutoza wongera imbaraga abakinnyi uherutse kwitaba Imana mu rugo iwe mu buryo butunguranye.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mata 2024, witabiriwe n’umuryango mugari wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere y’uko umurambo we ujyanwa aho nyakwigendera akomoka muri Tunisie akaba ariho azashyingurirwa.

Dr Adel Zrane yitabye Imana ku wa Kabiri, tariki ya 2 Mata, azize urupfu rutunguranye.

Mu magambo yavuzwe n’umugore we Maha Baer bari basanzwe babana yatunguye benshi aho yavuze ko umugabo we yari umwe mu bari barakunze u Rwanda kuko yari yaratangiye gutegura kuhatura.

Umugore wa nyakwigendera Maha Baer yahishuye ko amusize atwite

Ati “Adel yakundaga u Rwanda. Yarufataga nk’iwabo ha kabiri ndetse twateganyaga kurerera umuhungu wacu w’imyaka ibiri n’undi ugiye kuvuka mu Rwanda.”

Umugore wa Nyakwigendera yashimiye umugabo we, avuga ko azita ku muhungu wabo w’imyaka ibiri ndetse n’undi uri mu nzira (atwite).

Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, yavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC n’ubw’Ingabo z’Igihugu.

Ati “[Dr Zrane] yari umutoza utuma ikipe yacu imera neza. Yari inshuti ya bose nk’uko mwabyumvise. Reka tumwifurize kujya aheza.”

“Yitabye Imana ku mpamvu z’uburwayi butunguranye, yari umusore ariko umutima wagize gutya urahagarara. Twari tumaranye na we iminsi, kubyakira byaragoranye.”

“Twari dufitanye imishinga, umugore we ni ’Senior therapist’ naho murumuna we ni muri urwo rwego. Hari ibyo twashakaga kuzakorana kuko ni ibintu ubona bitaba inaha.”

Umuvandimwe wa Nyakwigendera Amine Zrane yavuze ko mu bihugu byose Adel yagiyemo birimo Jordanie, Arabie Saoudite, Mauritanie na Tanzania, yakunze u Rwanda n’ikimenyimenyi ari ho Imana yemeye ko ashiriramo umwuka.

Umuvandimwe wa Dr Adel, Amine Zrane nawe yemeje ko yakundaga u Rwanda cyane

Abafana ba APR FC n’ubuyobozi bw’Ikipe bashyikirije impano umuryango wa Dr Adel Zrane uhagararariwe n’umugore we, Maha Baer na murumuna we, Amin Zrane.

Umurambo wa nyakwigendera Dr Adel wateruwe n’abakinnyi yahoze atoza muri APR Fc
Kapiteni wa APR Fc yarayoboye abandi muri uwo muhango

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago