Abasifuzi bo mu Rwanda bagiye gutangira guhugurwa mu gukoresha VAR

Binyuze mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bagiye gutangira guha abasifuzi bo mu Rwanda amahugurwa agendanye n’ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee).

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, abasifuzi bo mu Rwanda baratangira amahugurwa y’iminsi ibiri, aho ari bwibande ku gukoresha VAR.

Aya mahugurwa aritabirwa n’abasifuzi bo mu kiciro cya Mbere gusa mu bagabo.

Ntagungira Céléstin uzwi nka Abega usanzwe ari Impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu bijyanye n’imisifurire ya VAR, ni we ugomba gutanga aya mahugurwa.

Kugeza ubu mu Rwanda, abarimo Mukansanga Salima Rhadia, Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonné nibo Banyarwanda rukumbi basifura bamaze guhugurwa kuri VAR.

Undi Munyarwanda wahuguriwe gukoresha iri Koranabuhanga, ni Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *