Umufana ukomeye wa Rayon Sports yayiteye umugongo yerekeza muri APR Fc

Umufana wa Rayon Sports ukomeye, witwa Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yayiteye umugongo umutima awerekeza muri APR FC.

Isaac wari warihebeye Rayon Sports yakiriwe n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira.

Uyu mugabo yiyemeje kwerekeza umutima we muri iy’ikipe y’Ingabo, benshi babihuza n’uko Rayon Sports muri iy’iminsi idatanga ibyishimo.

Hakiyongeraho kuba Rayon Sports uyu mwaka 2023-2024, wabaye nkuyibereye impfabusa kuko yamaze no gusezerwa mu bikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Ni mugihe APR Fc uyu mwaka yongeye gukora amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya 22, ku munsi wa 27 ugize shampiyona ndetse bikazatuma isohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga mu rwego rw’Afurika, ku makipe yatwaye shampiyona y’ibihugu byayo (CAF Champions League).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *