Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya mbere-AMAFOTO

Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata, Rayon Sports y’Abagore yakoze amateka yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2024 nyuma yo ku nyagira Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Rayon Sports iheruka no kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’uko izamutse, yongeye ikora amateka inegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.

Mukandayisenga Jeannine ’Kaboy’ ni we wafashije iyi kipe gutsinda ibitego byose byahesheje ikipe ye gutwara igikombe.

Ni ibitego byose byabonetse ku minota ya 13’,16’, 51’ n’uwa 65’.

Ni ubwa mbere mu mateka yayo, Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe cy’amahoro gusa umwaka ushize yageze ku mukino wa nyuma itsindwa na AS Kigali.

Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma isezereye AS Kigali ku bitego 2-1. Indahangarwa WFC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Fatima.

Ni mugihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe AS Kigali WFC itsinze Fatima WFC ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya mumena.

Rayon WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro yashyikirijwe igikombe ndetse na sheke ya miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda mugihe ikipe ya kabiri ariyo Indahangarwa WFC yahawe miliyoni 5 y’u Rwanda.

Jeanine ‘Kaboyi’ yatsindiye ibitego byose Rayon Sports WFC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *