IMYIDAGADURO

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize gihagaze amafaranga angana n’ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika.

Uyu muraperi w’Umunyamerika amakuru avuga ko ubwo yinjiraga ku rubyiniro ngo atangire gutaramira abari bitabiriye icyo gitaramo yatunguranye aseruka y’itwaje igikapu gihagaze akayabo karenga miliyoni 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye birimo Lil Yachty na Tyler ndetse na Lil Uzi Vert.

Ni igikapu Uzi bivugwa ko yaguriye mu iduka rya Casanova Vintage ikorera mu gihugu cy’u Buyapani ifite uburambe bw’imyaka 10 ishize.

Amakuru yemeza ko Uzi yahashye iki gikapu mu mwaka 2023, nyuma y’uko yasuraga iryo duka rya Casanova nk’uko dukesha amakuru Complex abivuga.

Ni igikapu gifite agaciro k’ibihumbi 200 by’Amadorali ya Amerika nk’uko iri iryo duka ryatangaje.

Uretse kandi kuba yaraserutse ku rubyiniro n’isakoshi ihenze, uyu muraperi uvugisha benshi yanaserutse yambaye imyenda yavuzweho na benshi bitabiriye icyo gitaramo.

Imyambarire y’umuraperi Lil Uzi Vert yibajijwe na benshi

Dore ko ibi byanagarutsweho n’umuraperi 50 Cent wagiye ku rubuga rwa Instagram akandika abaza Lil Uzi ati “Ni iki kigutera kwiyambika muri ubwo buryo muvandimwe?”

Lil Uzi Vert Umuraperi w’Umunyamerika ukomeye cyane mu muziki siwe wenyine ukoze agashya ko guhahira muri iri duka ryihagazeho dore ko abarimo Pharrell Williams na Kim Kardashian nabo bari mu bigeze kurihahiramo mu myaka yashize.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago