Kicukiro: Urubyiruko rwasobanuriwe impamvu amatora y’umukuru w’igihugu nay’Abadepite yakomatanyijwe

Urubyiruko rutuye mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro basobanuriwe impamvu amatora y’Umukuru w’Igihugu nay’Abadepite yahujwe bwa mbere mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko hanagaragajwe bimwe mu bikorwa uru rubyiruko rwagiye rukora mu ngingo y’imali 2023-2024 ndetse n’ibindi ruteganya gukora mu mwaka utaha birimo n’amatora.

Inteko rusange y’inama y’igihugu y’urubyiruko yahuje urubyiruko n’abayobozi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro

Ni amatora y’Umukuru w’Igihugu nay’Abadepite ateganyijwe kuba tariki 15 Nyakanga 2024, ku banyarwanda batuye imbere mu gihugu naho tariki 14 Nyakanga 2024, hakazatora ku banyarwanda baturiye mu mahanga.

Nyuma yuko urubyiruko rugize amahirwe yo guhura n’abayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe amatora mu Murenge wa Kagarama, Mukayisire Francine mu nteko rusange yahuje urwo rubyiruko rwo muri uwo murenge bakifuza gushira amatsiko ku mpamvu yihuzwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu nay’Abadepite basobanuriwe byimbitse intandaro yiyo gahunda.

Francine yasobanuye ko impamvu nyamukuru yihuzwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu nay’Abadepite harimo kuba hagabanywa ingengo y’imari yakoreshwaga mbere ku bikorwa by’amatora kugira ngo ingengo y’imari ibashe gukoreshwa mu bindi bikorwa mu guteza imbere igihugu muri rusange by’umwihariko umuturage ku isonga.

Ushinzwe amatora mu Murenge wa Kagarama, Mukayisire Francine yasobanuriye urubyiruko intandaro yihuzwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu nay’Abadepite

Yongeyeho ko uburyo buzaba bukoreshwa hazaba hashyizweho udusanduku tw’itora tubiri mu cyumba cy’itora uruhande rumwe hazaba hariho agasanduku kareba umukuru w’Igihugu ndetse akandi kazaba ari aka badepite ku buryo bizakorwa ku munsi umwe byihuse.

Uyu muyobozi kandi yaboneye no gusaba urubyiruko gukerensa rugenzi rwayo bagenda bagoreka uko ibintu bitari.

Ati “Turabasaba kwitwararika, mu burire babandi bahora ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko amatora impamvu yahujwe ari ukubera ubukene n’ibindi bashaka ku kwica ubukwe (amatora) kandi mu by’ukuri ataribyo, abo bashaka kuyica mu barwanye rwose.”

Ibi kandi ni nabyo byanagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro Uwayo Berwa Emmanuel wavuze ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko iteka ubuyobozi buhora bubatekerereza ibyiza, bityo badakwiye kwihanganira umuntu wese waza gusenya iby’ibatswe.

Umuhuzabikorwa wungirije w’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kicukiro Uwayo RWEMA Emmanuel asaba urubyiruko kuba igisubizo kuko igihugu kibakeneye.

Ati “Twizera neza tudashidikanya ko ubuyobozi bureberera umuturage iteka, ntabwo rukora ibintu ku bw’impanuka, aya matora yahujwe mu buryo bwo kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga mbere, niyo mpamvu urubyiruko byumwihariko ruzaba rwihariye muri ayo matora rukwiriye kumenya impamvu kugira ngo hatazagira ikibakoma mu nkokora.”

Muri iy’inteko yahuje urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, yabaye kuri iki cyumweru Tariki 26 Gicurasi 2024, aho rwagarutse no ku mihigo besheje mu mwaka 2023-2024, harimo no gusanira inzu umwe mu baturage batishoboye.

Uhagarariye inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Kagarama IZABAYO Jean Aime Desire avuga ko Urubyiruko rwo muri uwo murenge rwishimira intambwe rwateye mu mwaka ushize, gusa akavuga ko bagiye gukomerezaho no muri uyu mwaka bakora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere no guteza igihugu imbere.

IZABAYO Jean Aime Desire, uhagarariye inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Kagarama

Agira ati: “Mu bikorwa twishimira twagezeho harimo no kuba twarafashije umuturage utari yishoboye tukamusanira inzu ye, aho ubu abayeho neza”.

Ni igikorwa avuga ko gihagaze agaciro karenga Miliyoni 1 n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, harimo kandi kubaka uturima tw’igikoni ndetse bakaba baratanze n’amahugurwa ku rubyiruko mu gukoresha no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ayo kubyaza umusaruro umutungo bafite nko gukora Kandagira ukarabe hifashishijwe ibijerikani n’indobo bishaje, ibi bikorwa biteza imbere Urubyiruko akavuga ko bizakomeza gukorwa.

Mu gusoza Desire yashimiye urwo rubyiruko rwitabiriye iyo nteko abizeza ubufatanye mu bikorwa biteganyijwe imbere, ndetse abasaba kuzitabira ibikorwa by’amatora mu gihe nyacyo bazinduka hakiri kare kuko ngo urubyiruko muri uyu mwaka arirwo rwiganje mu matora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *