Burundi: Umwana yaciwe umutwe, nyina arakomeretswa muri komini ya Rumonge

Amakuru aravuga umusore warurikiri muto yishwe aciwe umutwe n’umuhoro na nyina agakomeretsa bikomeye n’abantu batamenyekanye ku musozi wa Gashasha muri zone ya Kigwena muri komini ya Rumonge mu ntara igize amajyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi.

Nk’uko ikinyamakuru SOS Media gikorera mu gihugu cy’u Burundi kibivuga ngo ni igitero cy’ubwicanyi cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu. 

Amakuru yatanzwe na Polisi muri kiriya gihugu ngo ni uko abicanyi bitwikiriye ijoro bagenzura uwo musozi utuyeho abaturage mbere y’uko bakora ubwicanyi.

Impamvu yo kwica urubozo uwo mwana w’imyaka 12 ntiramenyekana.

Abantu bane bakekwaho icyaha barimo n’umuhungu w’imyaka 17, batawe muri yombi bafungirwa muri kasho ya polisi i Rumonge kuwa gatandatu nk’uko amakuru abivuga.

Ni mugihe amakuru agendanye n’ubwocanyi bwakozwe ngo Polisi y’Igihugu yatangiye gukora iperereza ry’imbitse kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma babiryozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *