Uganda: Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abagera kuri 60 batangije imyigaragambyo

Nk’uko urubyiruko rwa Uganda rwari rwaburiwe kubagerageza gukora urugomo rw’imyigaragambyo n’umukuru w’igihugu byarangiye abagera kuri 60 batawe muri yombi n’igipolisi.

Ni imyigaragambyo yatangijwe n’urubyiruko kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri K. Museveni yari yaburiye urubyiruko rushaka kwishora mu mihanda rukora ibijyanye n’imyigaragambyo ko nirubigerageza ruzahura n’akaga gakomeye.

Ibi niko byaje kugenda nyuma yaho, abatangije imyigaragambyo cyane cyane urubyiruko rwari rwishoye mu mihanda rufite ibyapa byanditse amagambo avuga ko rwamagana ruswa ivuzwa ubuhuha mu Nteko inshinga Amategeko na leta, basaba ko perezidante wayo Anita Among yakwegura.

Urubyiruko rwemeye gutabwa muri yombi ariko ruswa igahagarara

Ni urubyiruko rwagaragaye rushaka kujya ku Nteko Inshinga Amategeko kwigaragambya gusa ruburizwamo n’igipolisi rukoresheje imbagara bamwe barafatwa batabwa muri yombi.

Perezida Museveni ashinjwa n’uru rubyiruko ko n’ubwo azi ruswa ivuza ubuhuha mu Nteko Inshinga Amategeko no muri Leta, ko ntacyo yabikozeho ku buryo atabashije no kugaragaza kuyikurikirana ndetse n’abayishinjwa ngo abakurikirane.

Ni mugihe uyu Among Anita basaba kwegura ku nshingano zo mu Nteko Inshinga Amategeko aherutse gufatirwa ibihano ashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruswa, ibintu we atemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *