Haruna Niyonzima uherutse gutandukana na Rayon Sports yahawe akazi
Haruna Niyonzima uherutse gutandukana n’Ikipe ya Rayon Sports yahawe akaze k’ubutoza n’umunya-Bresil Robertinho utoza Rayon Sports, amwifuriza guhirwa.
Ibi Robertinho akaba yabitangaje nyuma y’uko byemejwe ko Haruna Niyonzima yaseshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports,aho impande zombi zemeranyijwe gushesha amasezerano nyuma y’iminsi 52.
Robertinho yatangaje ko yamenye ko Haruna atakiri umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe bari i Nyanza mu mukino bahuragamo na Mukura VS.
Yagize ati “Haruna ni umukinnyi mukuru wakinnye ahatandukanye haba mu Rwanda no hanze. Mwifurije amahirwe ejo hazaza, numvise ko ari kubaka ibihe bye nk’umutoza ndamwifuriza amahirwe masa kuko ni umuntu witonda cyane.”
“Ikipe nka Rayon Sports izakomeza kumushyigikira kuko vuba azaba abonye Licence A akabona na Licence Pro wenda akaba yanaza gutoza hano.”
Haruna yabonye impamyabushobozi yo kurwego rwa C muri 2019 mu butoza itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF.
Kurundi ruhande andi makuru avuga ko Haruna Niyonzima ashobora gushaka indi kipe akinira mbere y’uko yerekeza mu butoza hakavugwa AS Kigali.