UBUZIMA

Gicumbi: Ikibazo cy’abagifite ipfunwe ryo kuboneza urubyaro kigiye kubonerwa igisubizo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Byumba bavuga  ko bagiye bafashwa kuboneza urubyaro batanyuze kwa muganga byakongera umubare wababyitabira. Ibitaro bya Byumba bivuga ko bigiye kujya bibafasha byumwihariko.                                                         

Nkuko bigaragazwa n’akarere ka Gicumbi ubwitabire bw’ababoneza urubyaro ntiburagera  ku ntego bifuza , Hari abaturage bavuga ko bagiye begerwa bagafashwa bitanyuze kwa muganga byakongera umubare wabitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, Mukaruyange avuga ko kubafasha bitanyuze kwa muganga byakongera umubare wabitabira.

Aragira ati:“Si umuntu wese wifuza kubonereza urubyaro kwa muganga , ibaze bakubonyeyo uri umupfakazi byaba biteye ikibazo, ariko bagiye batwegera tutanyuze kwa muganga byadufasha”.  

Uwera umwe mu rubyiruko rwo muri aka karere avuga ko rugiye bagiye bafashwa kuboneza urubyaro kuburyo bwihariye nabo bakwitabira ubu buryo ari benshi.

Ati: “Abenshi muri twe babyara kubera kutisanzura no kutizera aho babonereza urubyaro, badufashije tukagira aho tubonereza urubyaro nk’urubyiruko hihariye byadufasha”.                      

 Asubiza ibibazo byababangamirwa no kubonereza urubyaro kwa Muganga , Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Corneille avuga ko hagiye gushyirwaho umurongo wa telefoni, uwifuje kuboneza urubyaro by’umwihariko yahamagaraho agafashwa.

Yagize ati:“Hari ababangamirwa no kuza kwa muganga, ibyo tugiye gukora biratandukanye, harimo kongera ibanga hagati yababafasha , ariko tunatange nimero yo muri serivice ishinzwe kuboneza urubyaro bityo uyikeneye ahamagare atanyuze kwa Muganga tumufashe ndetse nyuma ajye anakurikiranwa mu ibanga”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, Buvuga ko  kuboneza urubyaro ari umuhigo w’akarere bityo karongera ubukangurambaga no kwigisha abaturage kuri gahunda yo kuboneza urubyaro, umuyobozi w’aka karere Ndayambaje Felix, aragira ati: 

“Ubundi gahunda yo kuboneza urubyaro ni umuhigo w’akarere , tugiye kongera ubukangurambaga twigisha abaturage ku byiza byo kuboneza urubyaro tubafasha guhindura imyumvire mu rwego rwo kongera umubare wabitabira gahunda yo kuboneza urubyaro “

Akarere ka Gicumbi kari ku rugero rwa 57% mu kuboneza urubyaro, mu bagore babyariye kwa muganga mu kwezi kwa gatatu kwa 2020, 82% byabo baboneje urubyaro ku bushake.

Eric Twahirwa                  

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

7 hours ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

8 hours ago

Harmonize ari kwikomanga mu gatuza nyuma yo guca agahigo ka Diamond Platnumz

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…

11 hours ago

Abafana ba Rayon Sports barashimira RGB yabakuye mu bibazo by’imiyoborere mibi

Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…

15 hours ago

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

1 day ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

3 days ago