Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali yafunzwe kubera COVID-19

Ministeri y’Uburezi yatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, imenyesha abafatanyabikorwa bose ko ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali aba afunze.

Mu Itangazo Ministeri y’Uburezi yarishyize kuri Twitter, rivuga ko rivuga ko amashuri yose, ay’incuke, abanza, n’ayisumbuye (aya Leta n’ayigenga) abarizwa muri Kigali afunze kuva ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Rivuga ko amashuri ashishikarizwa kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga aho bishoboka.

Iri tangazo rivuga ko Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo bagakomeza guhabwa service z’ingenzi.

Amashuri yose atabarizwa muri Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Tariki 07 Mutarama 2021, nibwo Minisiteri y’Uburezi yari yatangaje ko Ibyiciro by’amashuri byari byarasigaye bitarafungurwa bizatangira tariki ya 18 Mutarama 2021.

Iri tangazo rikaba ritareba Ibigo by’Amashuri byo hanze ya Kigali kuko bo abana bagomba gutangira amashuri nk’uko byari byatangajwe.

One thought on “Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye muri Kigali yafunzwe kubera COVID-19

  • January 18, 2021 at 2:15 pm
    Permalink

    Yego abanyarwanda twese nimureke dufatanye mukurwanya Corona virus pandemic hakurikizwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima na OMS,dusenga n’Imana ngo itwongerere imbaraga.Murakoze!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *