Perezida Kagame yinjije Abofisiye bashya 721 mu Ngabo z’u Rwanda
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant.
Mu birori byabeyere mu kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki 26 Mata 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye aba Basirikari basoje amasomo yabo kuzubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.
Yagize ati: “Kugirango twongere ubushobozi n’izina ryiza ry’Ingabo, ni ngombwa ko buriwese yize neza kuzuza inshingano ze uko bikwiye”.
Abasoje amasomo yabo uyu munsi uko ari 721 barimo abakobwa 74. Bose bari mu byiciro bitatu barimo ikigizwe n’abanyeshuri 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi, ndetse n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe mu masomo ajyanye n’ibya gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari abasirikare bato mu ngabo 347 hamwe n’abari abasivili 159 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangije mu mashuri ya Gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.
Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abofisiye 721 bari bamaze igihe mu masomo ya gisirikare, abaha ipeti rya Sous-Lieutenant. pic.twitter.com/DuZy9vbgRO
— IGIHE (@IGIHE) April 26, 2021