Urubuga rwa TikTok rwakoze impinduka Ku mashusho ayitambutswaho
Urubuga nkoranyambaga rukoreshwa mu gusakaza amashusho, TikTok, rwemeje ko guhera kuri uyu wa Mbere rwatangiye kwakira amashusho ashobora kugera ku burebure bw’iminota 10, igikorwa gishobora gutuma irushaho guhangana na YouTube.
TikTok ibarizwa mu kigo ByteDance cyo mu Bushinwa yatangiye mu 2016 yakira amashusho atarenga umunota umwe gusa, mu mwaka ushize icyo gihe kirazamurwa kigera ku mashusho y’iminota itatu.
Mu butumwa TikTok yahaye AFP yagize iti “Uyu munsi twishimiye gutanga ubushobozi bwo gushyiraho amashusho ashobora kugera ku minota 10. Turizera ko ibi bizatera umuhate abayikoresha hirya no hino ku isi ngo barusheho guhanga ibishya.”
TikTok ikubye inshuro zirenga eshatu ingano y’amashusho ashobora kuyishyirwaho mu gihe YouTube na Facebook na zo zikomeza kunoza uburyo butuma abantu bazikoresha ari benshi mu mashusho bashyiraho cyangwa barebaho.
Kugeza ubu YouTube iza imbere y’a TikTok ugereranyije igihe abantu bamara kuri izi mbuga nkoranyambaga.
Gusa abasesenguzi bavuga ko kongera uburebure bw’amashusho ashyirwa kuri TikTok bishobora kugira ingaruka zigaragara kuri YouTube mu kugabanya icyo cyuho.
Biteganywa ko kongera uburebure bw’amashusho ajya kuri TikTok bizanongera amafaranga abayishyiraho ibihangano byabo bishyurwa, bijyanye n’uburyo izarushaho gukoreshwa mu kwamamaza.