Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo wa Qatar
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit uri mu ruzindiko mu Rwanda.
Uruzinduko rwe rugamije gutsura umubano ndetse hanasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubw’Ingabo za Qatar (QAF) mu bijyanye n’umutekano.
Kuri uyu wa Gatatu kandi ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anaganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
U Rwanda na Qatar bisanganywe ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano, ishoramari, dipolomasi n’ibindi.
Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit aje mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Qatar . Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar tariki 14 Gashyantare 2022. Yaherukaga muri Qatar mu Ukwakira 2021, icyo gihe yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar.
Muri Mutarama uyu mwaka kandi, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira yagiriye uruzinduko muri Qatar rugamije gutsura umubano mu by’umutekano.