URUBYIRUKO

Urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rwasabwe gukora impinduka aho rutuye

Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye abandi mu Mujyi wa Kigari rwasoje Amahugurwa y’iminsi itandatu rusabwa kuzana impinduka mu bibazo bibangamiye umuturage aho rutuye.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nzeri 2022, hasojwe amahugurwa y’iminsi itandatu y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye urundi mu tugari n’imirenge bigize Umujyi wa Kigali yaberaga mu kigo cy’Amahugurwa cya Polisi I Gishari mu karere ka Rwamagana.

Bamwe mu rubyiruko rwiitabiriye aya mahugurwa bavuga ko bungutse ubumenyi bwabateye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Uwase Angelique wo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo yagize ati: “Aya mahugurwa nungukiyemo ko nkwiye kumenya uwo ndiwe n’amahirwe mfite ku gihugu cyanjye. Nkuyemo umukoro wo kongera imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu  ngakora ubukangurambaga kuri bagenzi banjye mpagarariye, ngafatanya n’izindi nzego z’urubyiruko ndetse n’inzego z’ibanze tugahangana n’ibibazo bibangamiye umuturage”.

Aya mahugurwa yasojwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali  Rubingisa Pudence n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’U Rwanda (IGP) Dan Munyuza, basabye urubyiruko rwayitabiriye kuguma mu ngamba ndetse bakazana impinduka ku bibazo bibangamiye umuturage aho batuye.

Mu gusoza aya mahugurwa Rubingisa Pudence Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati: “Aya mahugurwa icyo asigiye uru rubyiruko kandi tunabitezeho, ni ukugirango rwumve runasobanukirwe gaunda za Leta, ni ukugirango bumve kandi bige amateka yaranze Igihugu cyacu…() Nimugende mushyiremo impinduka aho mutuye, turemeranya tudasidikanya ko ibibazo bibangamiye umuturage bagiye kugenda babishyira ku murongo. Tubitezeho guhanga udushya mu mujyi wa Kigali bagendeye ku mahirwe ahari”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yasabye Urubyiruko guhanga udushya bagendeye ku mahirwe bafite

IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko kuguma mu murongo mwiza wo gufatanya na Polisi n’inzego z’ibanze gukomeza kubungabunga umutekano w’Igihugu.

Yagize ati: “Ibi byose mubona inzego z’Igihugu cyacu zigeraho nk’Isuku, kubaka amazu, amazi, amashanyarazi n’ibindi.. byose ni uko dufite umutekano. Intego yacu ni ugukomeza kubaka inkingi z’umutekano w’Igihugu cyacu baba abari mu gihugu no hanze yacyo, ducyeneye uruhare rwanyu mu kurwanya ibyaha no kubaka umutekano w’Igihugu cyacu kuko iyo habuze umutekano nta kindi gikorwa. Ubu mugiye kugenda mufashe abayobozi, mufashe Polisi kurwanya no kurinda ibitameze neza byose mubishyire ku murongo”.

IGP Dan Munyuza yasabye urubyiruko kuguma mu murongo mwiza wo gufatanya na Polisi n’inzego z’ibanze gukomeza kubungabunga umutekano w’Igihugu

Aya mahugurwa y’urubyiruko rw’Abakorerabushake ruhagarariye abandi mu mujyi wa Kigali yatangiye tariki ya 04 Nzeri 2022, yasojwe n’Urubyiruko rugera kuri 357, rwaturutse mu tugari n’imirenge bigize umujyi wa Kigali aho abayasoje banahawe icyangombwa cyemeza ko bayakurikiye. Aya mahugurwa akaba yarabimburiwe n’ayo Urubyiruko rwo mu ntara zose z’Igihugu uko ari enye asozwa hahugurwa abo mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bayobozi mu mujyi wa Kigali, Abayobozi nshingwabikorwa b’uturere Polisi na RIB bari bitabiriye Ibirori byo gusoza amahugurwa y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake
IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nibo bari abashyitsi bakuru mu birori byo gusoza aya mahugurwa y’urubyiruko
Abahagarariye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu turere tugize Umujyi wa Kigali baserutse mu mwambaro w’Intore

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 week ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 week ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 week ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 week ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

1 week ago