Urukiko Rukuru ruherereye i Dar es Salaam muri Tanzania rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 11 barimo Abarundi batatu, nyuma yo kubamya icyaha cy’ubwicanyi.
Mu mpera z’iki cyumweru aba bantu 11 bahamijwe icyaha cyo kwica Umunya-Afurika y’Epfo, Wayne Lotter wakoraga ibikorwa byo kubungabunga inzovu. Ubu bwicanyi bwakozwe ku wa 16 Kanama mu 2017.
Wayne Lotter wari ufite imyaka 51 yarasiwe mu gace ka Masaki i Dar es Salaam ubwo yari mu nzira ajya kuri hoteli nyuma y’amasaha make avuye ku Kibuga cy’Indege cya Julius Nyerere.
Imodoka yari arimo yitambitswe n’indi irimo abagabo babiri, umwe wari ufite imbunda ahita amurasa. Uyu mugabo yishwe mu gihe hari hashize iminsi aterwa ubwoba kubera ibikorwa bye byo kwamagana ibikorwa byo gushimuta inzovu.
Ku wa Gatanu nibwo Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Laila Mgonya yatangaje ko aba bantu 11 bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse bahanishwa igihano cy’urupfu.
Abakatiwe igihano cy’urupfu ni Rahma Almas Nduwimana Ogiste (ukomoka i Burundi), Godfrey Salamba, Chambie Juma Ally, Allan Elikana Mafue, Ismail Issah Mohammed, Leonard Phillipo Makoi, Ayoub Selemani Kiholi, Abuu Omary Mkingie, Habonimana Augustine Nyandwi (ukomoka i Burundi) na Michael Duv.
Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…
Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…
Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…
Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…
Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…