Gasabo: Umunyamahanga aravugwaho gukubita bikomeye akagira intere abasore babiri
Mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko hari abaturage bashinja umunyamahanga gutegeka abakozi be kwihanira abasore babiri bakabagira intere babashinja ubujura.
Aba baturage bavuga ko akwiye kubibazwa ndetse abakubiswe bakavuzwa kuko bamerewe nabi.
Abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 18 na 20, nibo bagizwe intere n’abakozi b’uyu munyamahanga ufite inyubako irimo ibikoresho by’ubw’ubatsi mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga muri Gasabo.
Aba ngo bakubiswe ku gicamunsi cyo kuri wa Gatanu, tariki ya 7 Mata 2023.
Aba baturage babwiye Radio na TV1 dukesha iyi nkuru ko bafashwe n’uwo munyamahanga bigendera, akabinjiza mu bubiko bw’ibikoresho, akabakubitiramo nyuma abajugunya hanze.
Umwe yagize ati” Twagiye kumva avugije induru n’imbwa ze ziramotse.
Ntitwabyitaho, twumva aravuze ngo baranyibye mufate abo bana. Badukubita amashevro ( imbaho bakoresha bubaka), imikoba, n’imigeri.”
Bose bavuga ko bahabwa ubutabera kandi bakavuzwa inkoni bakubiswe.
Umwe mu babonye aba bakubitwa yagize ati ”Naje hano mpasanga abagore benshi bari kuvuza induru, bareba mu gipangu cyubakwamo. Nanjye ndahahagarara, ndungurukamo, nsanga abasore babiri bari gukubitwa, bakubitwa amaferabeto, imigeri, tuvuza induru. Umuhinde n’umudamu we barimo gukoma amashyi. Bavugaga ko bari baje kubiba.”
Undi nawe yagize ati” Ririya ni ihohoterwa ry’indengakamere, ntibyagakwiye kuba mu Rwanda, uko mbonye babagize, ni ibintu byananiye kubyakira cyane.”
Icyakora umwe mu bakora akazi k’ubuzamu ahamya ko bakubiswe ariko ko bari bibye ibikoresho ndetse ko ngo nabo bemeraga ko bibye Ferabeto n’inyundo ya Kinubi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Mado, yabwiye TV1 ko ikibazo hari inzego ziri kugikurikirana.
Ati” Abahungu babiri bakubiswe, bakubitwa na nyiri gipangu , umuhinde. Ngo ni depo(ububiko) y’ibikoresho. Uwabakubitaga yagaragazaga ko hari amakosa bakoze niba ari ukwiba, ntabwo abisobanura. Barimo barashakisha abo bahinde kuko ngo ni nyiri ubwite Kandi ngo yabakubitaga imikandara.”
Bivugwa ko nyuma yo guhohoterwa bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakorewe ubuvuzi.