Gasabo: Umuturage yatemye mugenzi we bapfa ubutaka
Mu Karere ka Gasabo umuturage yatemye mugenzi we bari bafitanye amakimbira ajyanye n’Ubutaka, aho uyu wakoze amahano yaje no kurwanya n’inzego z’umutekano bikarangira nabi.
Uyu muturage nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano bikomeye zari zaje aho byabereye byarangiye zimurashe nawe arapfa.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo mu Rwanda hatangiraga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka, mu Mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza, mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, hari umuturage watemye mugenzi we.
Uyu muturage witwa Ntibiringirwa Eric w’imyaka 24 yishe uwitwa Izabayo Sylvestre w’imyaka 41 amutemesheje umuhoro, bikaba bivugwa ko byabaye ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
Bivugwa ko aba bombi bapfuye umurima w’ibijumba basangiye batumvikanagaho. Uriya Ntibiringirwa abaturage bamwirutseho ajya mu nzu arikingirana.
Amakuru DomaNews twamenye ni uko nyuma Polisi n’izindi nzego z’umutekano zageze aho byabereye zisanga Ntibiringirwa koko yishe Imanizabayo.
Inzego z’umutekano ngo zagiye kumusohora, asohoka ashaka kubatema, Polisi iramurasa ahita apfa.
Kenshi inzego z’ubuyobozi zikunze gusaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura nta we wihitiyemo kubyikemurira.