Kicukiro: Umurenge wa Kigarama wibutse ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO
Kuri uyu wa mbere tariki tariki 10 Mata 2023, Umurenge wa Kigarama umwe mu Murenge igize Akarere ka Kicukiro wibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gushyiraho indabyo kumva y’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ishyinguwe ku rwibutso ruherereye i Gikondo, gikurikizwaho no gufata umunota wo kwibuka kuri salle ya Kigarama.
Hakurikiyeho gucana urumuri rw’icyizere havugwa amazina n’imiryango y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kigarama.
Mu Rwanda n’Isi muri rusange bari mu bikorwa bitandukanye hirya no hino byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 29, byatangijwe kuri uyu wa 7 Mata 2023, ndetse bikazakomeza mu minsi 100 hibukwa inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu mezi atatu gusa.
Mu Murenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro uri mu zahuye n’akaga gakomeye dore ko mu mibare yabawuguyemo igaragazwa, Abatutsi basaga 600 bishwe muri Jenoside babaga birwanaho bahungira mu Kiliziya Gatolika iherereye i Gikondo no mu nkengero zawo.
Interahamwe zagiye zica Abatutsi muri ibyo bice zikagerekaho kubamenaho lisansi zikabatwika hanyuma zikanongeraho kubamenaho acide kugira ngo bazasibanganye ibimenyetso.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 29 witabiriwe n’abamwe mu bashyitsi batandukanye barimo Umuyobozi wungirije wa Karere ka Kicukiro Madame Anne Huss Monique, Depite Phoibe, Umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama Umubyeyi Mediatrice ndetse n’umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kigarama Rukundo Martin, hari kandi n’uhagarariye ingabo mu Karere ka Kicukiro n’abaturage muri rusange.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama Umubyeyi yashimye abitabiriye icyo gikorwa ku bantu baje kwifatanya nabo muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muyobozi kandi aha yahise anaha ikaze bamwe mu bayobozi bitabiriye icyo gikorwa.
Mu kiganiro cyatanzwe kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, Bwana Higiro Jules yasobanuye amateka y’Urwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni kugeza 1994 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, aho yavuze ko abanyarwanda bamijwemo amacakubiri n’abakoroni iby’amoko bikaba intandaro yo kuza kwica bagenzi babo bazira uko bavutse kandi bitari bikwiye, aha yashimangiye ko iby’amoko bitari bizwi mu Rwanda, abantu bari basanzwe babana nk’abavandimwe. Jules yavuze ko ibyabaye byatanze isomo yuko bitakongera ukundi.
Mu buhamya bwatanzwe na Mugabo Hassan warufite imyaka 9 isaga icumi, ubwo Jenoside yatangiye avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yari yateguwe bitewe n’uburyo ubwo babaga bari mu ishuri batungurwaga no kubona umwarimu ahagurutsa umunyeshuri amubaza ubwoko bwe, aha ndetse ngo hari n’abakubitwaga kubera ko babaga batazi ubwoko bwabo bakabwirwa kujya kubaza ababyeyi babo.
Aha nibwo yahise ajya kubaza umubyeyi we amubwira ko ari umututsi. Hassan yahishuye inzira ndende y’umuryango we banyuzemo bahungira muri kiliziya gatolika iherereye i Gikondo aho benshi baguye bishwe n’ibitero by’Interahamwe zari zahuje imbaraga niza Gikondo n’izi Nyamirambo hamwe n’abasirikare.
Hassan kandi yabanje kuvuga uko bagiye bahungira ku baturanyi ariko bose bakagenda babirukana ku buryo baje kwihisha ku mugabo witwaga Rugema wababuriye ko ari buhishe abandi bo akabirukana byaje gutuma banarokoka kuko uwo mugabo yaje kwica abo yari yasigaranye.
Hassan yumvaga ko ari yamperuka yuvaga yaba yarigeze gusa avuga ko ashimira Imana yakoreye mu ngabo z’inkotanyi zari (RPA) zaje kubarokora mu buzuma butoroshye bari bamazemo bitewe n’amacakubiri yari yatewe na leta yariho icyo gihe.
Iki gikorwa cyasojwe humvwa ijambo ry’Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’akarere ka Kicukiro Madame Ann Huss Monique wari waje ahagarariye Akarere ka Kicukiro, wongeye gusaba benshi gukomera, ahumuriza ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yongeraho ko Leta igikomeje no kubazirikana mu bikorwa bitandukanye.
Madame Ann Huss yashimangiye ko leta iriho yimakaje ubumwe mu Banyarwanda bityo ibyabaye bitakongera gusubira ukundi, yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mwijima ariko ubu rwabonye umucyo, ashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame n’umuryango RPF wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri rusange.