Hari Abanyarwanda banze guhungishwa intambara ibera muri Sudan

Umuvugizi wungirije wa leta Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda 36 bari muri Sudani, tariki 24 Mata bafashijwe kuvayo bakagera i Cairo mu Misiri hifashishijwe imodoka mu rugendo rwatwaye amasaha 30.

Ibihugu byinshi biri guhungisha abaturage babyo batuye muri Sudani cyane cyane mu Murwa Mukuru Khartoum, nyuma y’uko hadutse imirwano hagati y’igisirikare n’umutwe w’Inkeragutabara uzwi nka RSF.

Imirwano iri kubera mu mujyi rwagati ku buryo ibikorwa byinshi byahagaze, abaturage basabwa kuguma mu nzu ndetse impande zombi zanga gutanga agahenge ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwa.

Uretse abo Banyarwanda bafashijwe kuva muri Sudani kuri uyu wa Mbere, Mukuralinda yavuze ko hari abandi bahavuye bafashijwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Guverinoma y’u Bufaransa.

Aganira na The New Times yagize ati “Abanyarwanda babiri nibo bagumye muri Sudani ku bushake bwabo. Basanzwe bahakorera, amakuru yabo Ambasade yacu irayazi tuzakomeza gukurikirana umutekano wabo.”

Nubwo umubare nyawo w’abanyarwanda bamaze kuvanwa muri Sudani utaramenyekana, bivugwa ko bari hagati ya 50 na 70.

Yavuze ko umubano w’u Rwanda na Sudani ukimeze neza, ari nabyo byatumye habaho ubutabazi Abanyarwanda bari muri icyo gihugu bagafashwa gutaha.

Mukuralinda yavuze ko umubare wa nyawo uzamenyekana nyuma yo guhuza imibare yose y’abafashijwe kuva muri Sudani.

Imirwano muri Sudani yadutse tariki 15 Mata, hagati y’Ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi muri Sudani n’igice cy’Inkeragutabara zahoze ari inyeshyamba ziyobowe na Gen Mohamed Hamdan Daglo.

Aba bombi bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Omar el Bashir mu 2019, baza gushwana bapfa ko ingabo za Dagalo zangiwe kwinjira mu gisirikare.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hari impungenge ko imirwano yafata indi ntera, kuko nta ruhande na rumwe rushaka kujya mu biganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *