Turahirwa Moses washinze Moshions yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Turahirwa Moses uzwiho gukora imyambaro yambarwa n’abakomeye barimo abayobozi bakuru, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yemeje ko nyuma y’uko Turahirwa Moïse atumijwe ngo yisobanure ku byaha akekwaho hemejwe ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe.”
Dr Murangira avuga ko mu byaha Turahirwa yabazwaga hiyongereyeho “gukoresha ibiyobyabwenge” nk’uko ibipimo bya Laboratwari y’ibimenyetso bya giganga bikoreshwa mu butabera byabigaragaje.
Hamaze iminsi mike hasohotse urwandiko rw’inzira bigaragara ko rwatanzwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, ruriho ko Turahirwa usanzwe ari umusore, “yahinduye igitsina” akaba ari umugore.
Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”
Uyu Turahirwa kandi aherutse gutangaza ko ngo leta yamwemereye kunywa itabi ry’urumogi mu mihanda ya Kigali.
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yavuzwe cyane ubwo hagaragaraga amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo. Icyo gihe yemeye ko ariwe uyagaragaramo ariko ko yagiye hanze mu buryo bw’impanuka kuko ari ayo muri film iri gutunganywa.