Chancellor w’Ubudage Olaf Scholz agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba
Chancellor Olaf Scholz w’Ubudage ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu bihugu by’Iburasirazuba birimo Sudan, Ethiopia na Kenya.
Mu biteganyijwe muri urwo ruzinduko harimo ikibazo cy’Intambara ikomeje kubera muri Sudan, n’ikimenyetso cyo gushakira inzira y’amahoro muri Ethiopia imaze imyaka irimo ndetse n’ibigendanye n’ubucuruzi mu gihugu cya Kenya.
Uru ruzinduko rwa Scholz rw’iminsi itatu muri Ethiopia na Kenya, aho azaba anaherekejwe n’itsinda ry’abacuruzi, ruzaba ari urwa kabiri akoreye muri Afurika nka Chancellier w’u Budage mu gihe Uburengerazuba bugenda buhatanira ijambo n’ubucuruzi ku Isi n’ibindi bihugu, cyane cyane u Bushinwa.
Muri Ethiopia, azahura ku wa Kane na Minisitiri w’Intebe n’umuyobozi w’agateganyo w’Intara ya Tigray kugira ngo baganire ku iterambere ry’amahoro nyuma y’intambara yari imaze imyaka ibiri yahitanye abantu ibihumbi icumi, nk’uko abayobozi ba leta y’u Budage babitangaje.
Reuters yanditse ko kandi azabonana na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kugira ngo baganire ku bigezweho muri Sudani, ubufatanye mu bukungu n’ibibazo bibangamiye Isi muri rusange nk’icy’imihindagurikire y’ikirere.
Ku wa Gatanu, azahura na Perezida William Ruto wa Kenya, igihugu kiri imbere y’ibindi mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo baganire ku bucuruzi n’ibindi bibazo.