Rayon Sports yasezereye Mukura Vs mu gikombe cy’Amahoro-AMAFOTO

Rayon Sports yasezereye Mukura Vs mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego 4-3 mu mikino ibiri.

Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Mukura Vs kuri Kigali Pele Stadium, aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

N’igitego cyatsinzwe na Leandre Onana umunya Cameroun, ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 61 w’umukino, naho igitego cyo kwishyura cya Mukura Vs cyatsinzwe na Emmanuel ku minota y’inyongera y’umukino wa 94, umukino urangira gutyo.

Umubare w’igiteranyo ku mikino yombi ikaba ibitego 4-3.

Rayon Sports ibaye ikipe ya mbere ikatishije itike y’umukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, ikaba itegereje izava hagati y’amakipe azakina ku munsi wo ku cyumweru Kiyovu Sports na APR Fc.

Kiyovu Sports niyo izaba yakiriye ikipe ya APR Fc kuri Kigali Pele Stadium, guhera Saa Cyenda z’amanywa, umukino wa mbere wa ½ wahuze impande zombi wasize banganyije igitego 1-1 umukino wari wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA muri uyu mwaka avuga ko “mu gihe ibikombe byombi [Shampiyona n’icy’Amahoro] byatwara n’ikipe imwe, iyageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ni yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.”

Kiyovu Sports iyoboye shampiyona ubu mugihe yatwara ibikombe byombi cyangwa ikagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ikazatwara na Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yajya mu nyungu.

Tariki 3 Kamena 2023 nibwo hateganyijwe kuba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, umukino uzakinirwa kuri Stade ya Huye.

Image
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Image
Abakinnyi 11 ba Mukura Vs bahanganye na Rayon Sports
Image
Abasifuzi bayoboye umukino
Image
Image
Image
Rayon Sports yishimira igitego yarimaze gutsinda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *