Turahirwa Moses washinze Moshions yasabiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli Monshions akurikiranwa ibyaha afunze iminsi 30 y’agateganyo.

Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Gicurasi 2023. Icyumba rwagombaga gusomerwamo cyari cyakubise cyuzuye inshuti za Turahirwa, itangazamakuru ndetse n’abifuzaga kumva icyemezo gifatirwa uyu munyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda.

Isomwa ry’uru rubanza ryatangiye rikererewe kubera ko Turahirwa yari ataragera ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Amaze kugera mu cyumba cy’iburanisha, Umucamanza yamusabye kwigira imbere ari kumwe na Me Bayisabe Irene wanamwunganiye atangira gusomerwa uko iburanisha ryagenze.

Nyuma yo gusubiriramo abari mu cyumba cy’Urukiko uko iburanisha ryagenze, Umucamanza yavuze ko urubanza rwarebye niba hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa aburana afunze.

Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ku bijyanye no guhindura Urwandiko rw’inzira (Passport) bidahagije ngo akurikiranweho iki cyaha.

Ku kijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Turahirwa yakekwaho kunywa ibiyobyabwenge ariko bikazasuzumwa mu iburana mu mizi.

Icyakora umucamanza yongeyeho ko bitewe n’uko Turahirwa yigeze kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, bityo kuba yiyemerera ko afite ibikorwa bimuhuza n’urubyiruko kandi akaba yifashisha imbuga nkoranyambaga akangurira urubyiruko kurunywa yifashishije imbuga nkoranyambaga, rwemeza ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *