Habyarimana Marcel yahawe kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Bwana Habyarimana Marcel Mathieu yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu nzibacyuho.

Bwana Habyarimana Marcel Matiku, niwe wemejwe n’abanyamuryango ba FERWAFA kuyobora iminsi 39 isigaye y’inzibacyuho kugeza ku munsi nyirizina w’Amatora ateganyijwe kuzaba ku ya 24/06/2023, akazafatanya na Bwana Hadji Mudaheranwa wo muri Gorilla Fc na Madame Munyankaka Ancilla wo mu Inyemera Women Football Club.

Kwemeza aba bayobozi byabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yabereye kuri Lemigo Hotel iherereye Kimihurura. Yashyizweho nyuma y’uko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseshwe kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk’uko amategeko abigena.

Inteko idasanzwe ya FERWAFA yateranye yemeje bwana Habyarimana Marcel nk’umuyobozi w’inzibacyuho

Mu butumwa bwe amaze gutorwa Bwana Marcel yagize ati “Impamvu y’Inteko rusange ni ukubera bamwe mu bagize Komite Nyobozi beguye mu minsi ishize bityo abasigaye bakaba bari munsi ya 2/3 by’abagize Komite Nyobozi kandi itegeko rigena ko abari munsi ya 2/3 nta mwanzuro bafata.”

“Hari ibikorwa bitandukanye byihutirwa bigomba gukomeza gukorwa muri iki gihe cy’inzibacyuho, harimo gusoza amarushanwa atandukanye mu byiciro byose, ndetse n’imishinga iteganyijwe yo kuzamura imishinga y’umupira w’amaguru mu Rwanda”. Bwana Habyarimana Marcel abwira abitabiriye Inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA.

Umunyamabaga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie nawe wari witabiriye iyo Nteko yabwiye abayitabiriye ko umupira w’amaguru ari umwe muri siporo ishobora kwinjiriza igihugu mu bijyanye n’ubukungu bityo kugira ngo bikunde ariyo mpamvu Guverinoma nayo ishyiramo akayo mu kuwushyigikira hanubakwa ibikorwaremezo biboneye.

Habyarimana Marcel Matiku yahawe kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *