Hahishuwe indwara yahitanye Tina Turner wari icyamamare mu njyana ya Rock ’n’ Roll

Umuhanzikazi wafatwaga nk’umwamikazi w’injyana ya Rock ’n’ Roll Tina Turner yapfuye azize inda zisanzwe aguye iwe mu rugo mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Uyu muhanzikazi w’icyamamare wakomokaga muri Amerika yitabye Imana afite imyaka 83 i Küsnach i Zurich nyuma y’indwara yaramaranye igihe kirekire, ariko barabigize ibanga. Ngo yabanje kurwara indwara kanseri y’amara akiyongeraho umuvuduko ukabije w’amaraso mu myaka irenga mirongo ine.

Nk’uko byari byatangajwe n’umuryango w’uyu muhanzikazi bavuze ko uwafatwaga nk’umwamikazi wa Rock ’n’ Roll Tina Turner yitabye Imana azize indwara isanzwe kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Tina Turner dies aged 83 as tributes pour in to the 'Queen of Rock 'n'  Roll' - Mirror Online
Umuhanzikazi Tina Turner yapfuye azize indwara

Mu itangazo ryagiye hanze n’abagize umuryango we bagize bati “Isi itakaza umunyabigwi mu muzika ndetse akaba yari umwe mu bareberwagaho na benshi.”

Nyuma y’urupfu rwe, hasohotse inyandiko ya Turner yagaragaje, ko ubwe yemeje ko yigeze kugira igitekerezo cyo kwiyahura mu 2016 mbere y’uko umugabo we Erwin Bach amuha impyiko ze.

Mu nyandiko ye yagiye avuga ko yari yarishyize mu muryango w’abashakaga kwiyahura mugihe mu mutwe we yari yiteguye ko ashobora gupfa igihe cyose.

Tina Turner | Biography, Songs, Albums, Movies, & Facts | Britannica
Byagezeho Tina yumva ashaka kwiyahura

Turner yari yatahuye ko afite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso byashoboraga kwihutisha kwangirika kw’impyiko – kandi umubiri we wabaye nk’unanirwa, yatangiye kwishyira mu mahoro ndetse ibitekerezo bye bigera ku gupfa.

Umugabo we Erwin Bach yamuhaye impyiko mu mwaka 2017.

Turner bamusuzumye bwa mbere umuvuduko ukabije w’amaraso mu 1978, maze mu 2016 atangira urugamba rwe na kanseri y’amara. Muri icyo gihe, impyiko zarananiranye, bituma muri 2017 ajya kubagwa.

Ku ya 9 Mata 2023, mu bivugwa ko ariryo jambo rye rya nyuma, yabwiye The Guardian uburyo yizeye ko Isi izamwibukira ibyo yakoze – ndetse n’uburyo adatinye urupfu.

Turner asize abahungu be babiri mu bahungu be bane yari yarabyaye, ni mu gihe babiri bamubanjirije gupfa – n’umugabo we Erwin Bach wapfuye ku myaka 67.

Bombi bashakanye mu 2013 nyuma yo gukundana imyaka igera kuri 30.

Amazina ya nyakwindera yari Anna-Mae Bullock wavutse mu 1939 i Brownsville, muri Tennesse, avukira mu muryango wa Zelma na Floyd Bullock, Turner wari waravukiye mu buzima bushaririye bw’umuryango utaraburagamo amakimbirane yakoze cyane kugira ngo abe umunyamuziki uhambaye kandi abigeraho.

Mu ntangiriro yaza 80 yari umwe mu bahanzi bikoranaga kandi bakora mu buryo bwe umuziki we byatumye ashyira mu bahanzi bakomeye bakoraga injyana ya Rock.

Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo nka The Best, Proud Mary, Private Dancer ndetse na What’s Love Got to Do with it.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *