Perezida Kagame yakiriye uwamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Ukraine
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gicurasi, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine Dymtro Kuleba.
Dymtro Kuleba yashyikirije ubutumwa yahawe na Perezida Zelenskyy mugenzi w’u Rwanda Paul Kagame.
Aha kandi impande zombi zaganiriye ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine no gushakira umuti mu nzira y’amahoro igamije kurangiza iyo ntambara.
N’ubwo hatamenyekanye ubutumwa bwa Dymtro yazaniye Kagame, gusa bizwi ko Ukraine irimo kugerageza guhangana n’ijambo rinini n’umubano Uburusiya bufitanye n’ibihugu bya Afurika.
Mbere yaho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yari yakiriye mugenzi we wa Ukraine Dymtro basinyana amasezerano y’ubufatanye mu bya politiki.
Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n’ikigo ROSATOM cya leta y’Uburusiya gishinzwe iby’ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy’ibijyanye n’izi ngufu mu Rwanda.
Kuleba yatangaje ko yishimiye “ko u Rwanda rwifatanyije na Ukraine”, kandi ko Ukraine ishaka gukorana n’u Rwanda mu bucuruzi, iby’isanzure, uburezi n’ibijyanye n’imiti. Yavuze kandi ko Ukraine izafungura ambassade mu Rwanda.
Kuva kuwa kabiri, Kuleba ari mu ruzinduko rwe rwa kabiri mu bihugu bya Afurika, yaje mu Rwanda avuye muri Ethiopia na Maroc. Mu ruzinduko rwe agamije kandi kwizeza ibihugu bya Afurika ko Ukraine izakomeza kohereza ibinyampeke mu bihugu byo kuri uwo mugabane, nk’uko yabitangaje.