Uganda: Yapfiriye muri gereza ya Polisi yari imukurikiranyeho ubujura

Nk’uko Daily Monitor yabivuze ngo uyu mugabo wahawe amazina ya Benjamin Akampa a.k.a Kyojo, akaba umuturage wo mu gace ka Kitojo Central, mu cyaro cya Buyanja, ari we wapfiririye muri kasho yo ku biro bya Polisi bya mu buryo budasobanutse.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Mr Elly Maate, avuga ko uyu ukwekwa yaba yarakubiswe na bagenzi be mbere y’uko afungwa, akaba aribyo byamuteye gupfa ageze kuri polisi.

Maate yongeyeho ko impamvu bamukubise ari uko yari yanze kubarangira aho televiziyo iherereye, ngo nibwo bamujyanye kuri polisi ya Buyanja ngo afungwe. Yongeraho kandi ko amakuru ava mu bo bari bafunganywe, avuga ko mbere yo gupfa yabanje kuribwa mu gifu, bikekwa ko byaba byaraterwaga n’inzoga yari yanyoye.

Umubiri we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro by’ahitwa Rwakabengo ngo harebwe neza icyo yaba yazize. Abandi bane bo bakomeje gufungwa mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *