Musanze: Umugabo yishwe akubiswe inkoni
Umugabo witwa Maniraguha Théoneste,w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, yakubiswe n’abataramenyekana birangira apfuye.
Urupfu rwa Maniraguha rwamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki 28 Gicurasi 2023, aho ngo yageze ku mugore we mu ijoro rishyira iyo tariki yakomeretse cyane, ariko ntibagira icyo babikoraho baricecekera aho kujya kwa muganga.
Maniraguha yajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri ku munsi wakurikiyeho yanegekaye, aza guhita ashiramo umwuka.
Amakuru avuga ko mu bakekwaho gukora uru rugomo harimo inshoreke ye yaba yarafatanyije n’umugabo witwa Ngayinteranya Joseph.
Bivugwa ko muri iryo joro nyakwigendera yakubitiwemo ngo yari aturutse kuri iyo nshoreke ye.
Umugore wa nyakwigendera n’iyo nshoreke ye bahise batabwa muri yombi aho bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rwe, mu gihe Ngayinteranya Joseph we yahise atoroka, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier, yemeje iby’uru rupfu, avuga ko yakubiswe n’abataramenyekana.
Manirakiza Théoneste yashyinguwe kuri uyu wa kabiri, tariki 30 Gicurasi 2023.