Nyanza: Umusore yapfanye icupa ry’inzoga mu ntoki

Umusore warukiri muto witwa Nsengumuremyi Athanase akaba yaratuye mu Mudugudu wa Karehe, mu Murenge wa Wacyabakamyi yitabye Imana bikaba bikekwa yishwe nakamanyinya kari kamurenze.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yahaye UMUSEKE yatangaje ko nyakwigendera byagaragaraga ko yari yanyoye.

Ati “Umurambo we twasanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *